Shakisha kuri ino site

Ese kunyaza ni iki? Bikorwa bite? Menya byinshi ku kunyaza

kunyaza
Ese kunyaza ni iki? Bikorwa bite? Menya byinshi ku kunyaza
   

Benshi bakomeje kujya batwandikira batubaza byinshi bijyanye no kunyaza, aho bamwe babazaga uko bikorwa ndetse hakaba n’ababaza niba bibaho ku bagore bose, tutibagiwe n’ababazaga niba uwo bitabaho yaba ari umurwayi.

Ese ubundi kunyaza ni iki? Kunyara se bivugwa mu mibonano mpuzabitsina biba bihuye no kunyara inkari dusanzwe tuzi?

Ubundi kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni igihe umugore abasha gusohora amavangingo aturuka mu myanya myibarukiro ye biturutse ku byiyumviro aba yatewe n’umugabo. Bisobanuye rero ko hataza inkari ahubwo haza amavangingo ashyushye cyane, bikaba biryohera umugore cyane kuko biza bitewe n’ibyishimo ndengakamere aba yatewe n’uwo babikorana bitewe nyine n’uburyo abimukoreramo.

Ese kunyaza bikorwa bite? Bisaba iki?

Umugabo ushaka kunyaza abanza gutegura uwo benda guhuza urugwiro nk’uko bisanzwe, nyuma rero ntago yinjiza igitsina cye cyose mu cy’umugore ahubwo akigarukiriza ahagana hanze rwose ahakikijwe n’imigoma nyuma akajya agikoza kuri rugongo amanura yongera azamura adakuraho, icyo gihe umugore atangira kumva uburyohe budasanzwe bityo uko umugabo akomeza niko n’umugore akomeza kugira ububobere bwinshi ari nabyo biryohera umugabo cyane. Uko umugabo aryoherwa kubera ububobere ni nako igikorwa kigenda cyoroha kandi n’uburyohe ku mugore bugakomeza kuba bwinshi.

Bwa buryohe umugore yumva uko burushaho kuba bwinshi ni nako arushaho kugira amatembabuzi atuma ububobere mu myanya ndangagitsina yiyongera, bikaza kugera rero aho umugore azana amavangingo ashyushye, umugore akumva aruhutse ashize amavunane ari nayo mpamvu bavuga ko bivura umutwe n’umugongo ku mugore ubikorerwa kenshi.

Ese abagore bose bashobora kunyara?

Ubusanzwe abagore n’abakobwa bose bashobora kunyazwa ariko rimwe na rimwe ku bakobwa cyangwa abagore bakoze imibonano gake bijya bigorana. Ikindi kandi kunyaza umugore cyangwa umukobwa iyo ari ubwa mbere anyazwa biratinda ndetse bikanasaba umugabo imbaraga ariko nyuma uko agenda abikora, imiyoboro y’amavangingo igenda izibuka kuburyo bigera n’aho umugore cyangwa umukobwa akora imibonano bisanzwe agahita azana ya mavangingo. Ikindi kandi amavangingo agenda yiyongera uko umugore anyazwa, bisobanuye ko rwose umugore ashobora kunyazwa bwa mbere bikanga, n’ubwa kabiri wenda bikanga, ubwa gatatu hakazaza amavangingo make cyane, uko akomeza kunyazwa amavangingo akazagenda yiyongera kugeza aho azajya aza bisa nko kwikinira.


Via Umuganga

Related Posts by Categories



No comments:

Post a Comment

Shyiraho igitekerezo cyawe!

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...