Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Video-Nsobanurira Uko Bakoresha Agakingirizo-Baza Shangazi



Dore uko bakoresha agakingirizo k'abagabo

  via http://facebook.bangmedia.org
Soma Inkuru Yose ...

Gukuna-Guca Imyeyo: Abaganga Gakondo Baha Umuti Abatarabikoze bakiri Bato

Guca Imyeyo: Abaganga Gakondo Baha Umuti Abatarabikoze bakiri Bato
Abagore batakunnye bakiri abangavu, basigaye bagana abavuzi gakondo bakabaha umuti bakoresha, bakanabafasha muri icyo gikorwa, bakabishyura akayabo.

Abagore baba barashatse batarakoze umuhango wo gukuna (Guca imyeyo), kuri ubu ngo basigaye bagana abavuzi ba gakondo bakabaha umuti wa Kinyarwanda bifashisha muri icyo gikorwa, mu gihe cy’ukwezi kumwe bakaba bamaze kugwiza.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu bavuzi gakondo ukorera mu Murenge wa Gatsata wifuje ko izina rye ritashyirwa mu itangazamakuru, yavuze ko yakira umubare w’abagore batari munsi ya 15 ku munsi, baje gushaka umuti wabafasha guca imyeyo, ariko kandi ngo bakanamusaba kubibakorera.

Yagize ati “Abagore b’abasirimukazi baraza bakansaba umuti wo guca imyeyo (gukuna) nkabasobanurira uko bikorwa, ariko usanga abenshi ari abansaba kujya kubibakorera, kuko nanjye ndi umugore mugenzi wabo nta kinegu kirimo mbaca amafaranga ubundi nkajya kubafasha uwo murimo”.

Uyu muvuzi yakomeje avuga ko nta giciro runaka yashyizeho ku bagore bashaka ko ajya kubafasha gukuna, ariko ngo ni hagati y’amafaranga ibihumbi 30 na 50 mu gihe cy’ukwezi kumwe, abasanga mu ngo zabo buri munsi cyangwa bakaza kumureba iwe mu rugo.

Gukuna ni umuhango wakorwaga kera mu Rwanda, ugakorwa n’abakobwa b’abangavu mu rwego rwo kugira ngo bazashimishe abagabo babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bamaze gushaka.Uyu muhango cyangwa se uyu muco, uko imyaka ihita indi igataha ugenda ucika.

Source:Igihe
Soma Inkuru Yose ...

Gukuna ukuze ukagwiza birashoboka - Dore umuti

Gukuna ukuze ukagwiza birashoboka - Dore umuti wakoresha

Gukuna ukuze ukagwiza birashoboka
Abakobwa benshi bibaza uko bakuna bakuze
Tumaze gusanga abakobwa benshi bakurira mu miryango itabitaho bikaba ngobwa ko bakura badakunnye cg badaciye imyeyo kandi abagabo babikunda cyane muri iki gihe, twahisemo kubashakira igisubizo kugirango nawe mukuru ubashe gushimisha umugabo wawe
Benshi bagiye batubaza niba gukuna ukuze byakunda kuko hari benshi batagiye babona ayo mahirwe,

Ibi byatumye dukora ubushakashatsi butandukanye ariko ahanini twifashishije aba mama bakuze bagiye baca muri ibyo byose.
Nyuma yo gushakisha bihagije twaje gusanga gukuna ukagwiza bishoboka ku myaka yose waba ufite.

Reka nkwereke umuti: iyo wamaze gukura kandi ucyeneye imyeyo uzashake ibibabi by’agati kitwa Umukonora, hanyuma ifu y’ibyo bibabi cyangwa se ibyo bibabi ubwabyo uzabifate ushyiremo amavuta y’inka akuze ubundi uwukoreshe ubyutse mu gitondo hakiri kare.

Uyu muti uwukoresha kabiri ku munsi kandi udasiba, ku ntangiriro urababara kuko nyine ari umuti ariko nyuma y’iminsi micye uramenyerakugirango umweyo wawe utagucika ukinotora ugakanga abisuganya kubyuka na nijoro, ubwo kubakuru murumva icyo mvuze.

Ku kibazo cyo kumenya niba ukuna ashobora kubonana n’umugabo, nakubwira ko mwabonana nta kibazo.

ikindi kibazo cy’amatsiko abakobwa bakunda guhura nacyo, bibaza ahantu bakurura berekeza?

Bamwe bakunze kubikora bakurura bajyana hasi baganisha ku kibuno cyangwa bagakurura bajyana hejuru biyerekezaho.
Ubundi gukuna kwiza n’ugufata imyeyo yawe ugakurura ujyana hepfo.
Soma Inkuru Yose ...